Turi kuwa Gatatu tariki ya 14 Ugushyingo 2012.

Tariki ya 14 Ugushyingo ni umunsi wa 319 w’umwaka w’2012. Hasigaye iminsi 47 ngo uyu mwaka usozwe

Tariki ya 14 Ugushyingo, ni umunsi witiriwe ba Mutagatifu Philippe na Adeltrude

Taliki ya 14 Ugushyingo, ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’abarwayi ba Diyabeti

 

Bimwe mu byabaye kuwa 14 Ugushyingo mu mateka y’isi

14/11/1305 : Himitswe Papa Clément V, wimuye intebe Ntagatifu, ikava i Roma ikajya i Avignon. Ibi byo yabikoze ku italiki ya 09/03/1309.

14/11/1935 : Havutse Hussein, umwami wa Jordanie.

14/11/1945 : Nibwo Bolivia yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye LONI.

14/11/1951 : Nibwo ku nshuro ya mbere abagendera ku mafarasi bemerewe kugaragara mu mikino ya Olympique.

14/11/1959 : Nibwo ikirunga Kilauea cyo muri Hawai cyakangutse, mu iruka ryacyo cyangiza byinshi.

image
Ikirunga Kilauea cyo muri Hawai


14/11/1960 : Gariyamoshi ebyiri zitwaye abagenzi zaragonganye, hapfa abantu 110.

1961 : Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.

1969 : Nibwo icyogajuru Apollo 12 cyoherejwe mu kirere

image
Abari bagize itsinda ry’abagiye muri Apollo 12 

14/11/1979 : Perezida Jimmy Carter wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe icyemezo cyo kubangamira inyungu zose za Iran ziri muri USA, ank’imwe mu nzira zo kubotsa igitutu ngo barekure imfungwa bari bafashe bugwate.

14/11/1985 : Abantu 25 000 mu mujyi wa Armero bahitanywe n’iruka ry’ikirunga Nevado del Ruiz.

14/11/1990 : Nibwo abayobozi bakuru muri Pologne n’Ubudage bashyize umukono ku bimenyetso ndakuka (Oder-Neisse) biranga imbibi z’Ubudage bwibumbiye hamwe.

14/11/1993 : Ikipe ya Football ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze iy’Ibirwa bya Caïmans ibitego 8 – 1.

14/11/1994 : Nibwo Casio yashyize ahagaragara Camera Photo ibasha kujyamo ikarita (Memory Card), mbere yaho amafoto yose yanyuzwaga muri Studio zabigenewe mbere yo gusohoka.

1996 : Nibwo igihangange mu muzika Michael Jackson yarongoye (épouser/wed) umugangakazi wamukurikiraniraga hafi ubuzima bwe.

image

14/11/2001 : Ubutabera bwa Misiri bwaciriye urubanza abantu 52, bazira kuba bitwara mu buryo ngo bubangamiye imico iranga abantu. Barinze bakatirwa bataramenya nyakuri icyaha bafite, kuko ibyo bashinjwaga byari rusange kandi biteye urujijo (accusations vagues et confuses)

14/11/2002 : i Paneveys de la Miss Prison de Lituanie muri Lituaniya, hatowe Miss wa Gereza. Umukobwa cyanga umugore wahigaag abandi mu buranga yagenerwaga igihembo cya 10 000 litas (amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu, angana na 2 896 Euros, akabakaba 2 400 000 y’amanyarwanda). Ariko kandi, iki gihembo akagihabwa ariko arangije igifungo cye.

 

NTWALI John Williams

 

Hamaze gutangwa ibitekerezo 5

  1. Cornell Geno says:

    Stephen, I got the first letter and every a single after EXCEPT Margaret Cho’s. Can you remedy that, please?

Andika hano hasi utange igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru