Category Archives: Ivugabutumwa

Intumwa Gitwaza

Minembwe: Intumwa Gitwaza yabahanuriye amahoteli n’ikibuga cy’indege

Gitwaza ati “Ntimuzasaza mutabonye ibyo Imana yavuze ku karere k’i Murenge”

7

MINEMBWE — Mu mukutano w’Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza arangirije ku Kiziba uyu munsi w’iyinga, ku minsi 20, witabiriwe n’ibihumbu by’abantu ba hano mu Minembwe, ku Ndondo, Mibunda, Bibogobogo, aho Gitwaza yatangarije abari aho ko mu Minembwe ndetse n’imihana myinshi y’i Murenge Imana iyifitiye imigambi myiza idasanzwe.

Dr. Gitwaza yagize ati:

Indege zizoza ziva mu Bwongereza, mu Buyapani, muri Amerika ziture ino zitarinze kunyura i Kinshasa cangwa i Kavumu.

Paul Gitwaza akomeza avuga ko mu Minembwe hazubakwa ama hotels yo ku rwego rwa Hilton, Sheraton na Meridien. Si mu Minembwe honyine ngo Imana ifitiye imigambi mwiza, yuko ngo no mu misozi yo mu Rurambo hazavumbuka ibitoro, mw’irango ryo kuri Kirumba hazubakwa umunara wa Televisiyo ndetse no mu Mibunda hazubakwa ikiwanja c’indege mpuzamahanga. Ibi nibyo Paul Gitwaza yahanuye ubwo yari mu mwuka hamwe n’abandi bahanuzi, dore ko bari handitswe amandiko menshi.

Uyu mukozi w’Imana Dr. Gitwaza hamwe n’abandi bahanuzi benshi bari mu mukutano bahanuye ko mu Minembwe hazaba ibitaro bizaza bivura indwara ya kanseri, aho abantu batuye mu bindi bihugu ariho bazaza baza kwivuriza iyo ndwara.

Mu Minembwe kandi ngo haracavumbuka igihingwa kizaza kigemurwa muri Amerika no mu Bushinwa. Ibi n’ibyatangajwe na Gitwaza.

Yagize ati:

Hari benshi bahaye bashidikanya ibyo mbabwiye. Ariko mubyemere cangwa se ntimubyemere, abenshi bari aha ntibazasaza batarabibona.

Uyu mukozi w’Imana yatanze ibimenyetso bigaragaza ko ibyo Imana yamubwiye bizasobora bitewe nuko n’ibindi byasohoye.

Yongeye agira ati:

Turi i Kisangani, Imana yaratubwiye ngo tuzaba abavugabutumwa hirya no hino kw’isi, ndetse ngo tuzagira n’ikanisa rya etage. Ariko bagenzi banje benshi barashidikanye bitewe nuko twasengeraga mu gashitingi, dukoropa imisarani, imibu iturya, ariko kuri none dufite amakanisa mu Bushinwa, muri Amerika n’ahandi henshi kw’isi.

Abantu ibihumbi 30 badusanga kuri internet kugira ngo bumve inyigisho zacu ndetse abenshi barahabatirizwa bakahatangira n’ica cumi. N’iyihe mpamvu Imana itazasohoza mugambi wayo mu Minembwe? Mwarimuzi ko bino byuma bihwanye na hotel ikomeye.

Muri uyu mukutano wahuje ibihumbi bya bantu, Intumwa Gitwaza akaba yifuza ko wazubera mu Bijombo, mu Mibunda, ndetse n’i Lulenge. Bamwe mu Babembe n’Abapfurero bari bitabiriye uyu mukutano, bakaba bashimishijwe n’indirimbo zaririmbwe na Paul Gitwaza hamwe n’abandi bayumbe mu ndimi zabo.

Amasanamu

7 6 5 4 3 2 Intumwa Gitwaza

Source: imurenge.com

www.ireme.net

AVT_Pape-Benoit-XVI_3603

Buri wa gatatu Papa Benedigito 16 azajya atanga ubutumwa mu Cyarabu

Kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Ukwakira 2012, i Vatican kwa Papa hatangiye gahunda itahasanzwe yo kuvuga amasengesho no gutanga ubutumwa mu Cyarabu. Iyi gahunda kandi izakomeza buri wa gatatu wa buri cyumweru.

Bibaye ubwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika amasengesho n’ubutumwa bwa buri cyumweru bitangwa mu Cyarabu, ururimi ubusanzwe rufatwa nk’urw’Abarabu biganjemo Abayoboke b’idini ya Islam, ifatwa nk’abakeba b’Abakristo mu myemerere.

Mu bihe byinshi kuva mu myaka amagana ashize kugeza n’ubu ni henshi hagiye hagaragara intugunda n’amakimbirane hagati y’Abakristo n’Abasilamu, iyi ikaba imwe mu mpamvu zikomeye zatumye abantu badashira amakenga uruzinduko rwa Papa Yohani Pawulo II ku butaka bw’Abarabu, dore ko ari we watangiye bwa mbere izi ngendo nk’Umuyobozi w’ikirenga wa Kiliziya Gatolika.

Papa Benedigito wa 16 aherutse mu ruzinduko mu gihugu cya Liban (Izwi nka Lebanoni muri Bibiliya), uruzinduko narwo rwavugishije benshi menshi mbere yarwo, mu gihe cyarwo na nyuma yarwo. Kuvuga amasengesho mu Cyarabu bikorewe I Vatikan ku cyicaro cya Papa, hari ababihuza n’uru ruzinduko aherutsemo muri Lebanoni.

Umupadiri wasomye ubutumwa akavuga n’amasengesho mu Cyarabu yabaye umwe mu batanze ubutumwa mu ndimi zisanzwe zitangwamo ubwo butumwa buri cyumweru. Izo ndimi ni Igitaliyani, Igifaransa, Icyongereza, Icyesipanyolo, Ikidage, igiporutigale, Ikirusiya, ururimi rwo muri Hongiriya, urwo muri Pologne,  n’ururimi rwo muri  Repubulikaya Tcheque.

Ibiro Ntaramakuru Reuters bitangaza ko iyi gahunda yashyiriweho Abakristo bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyarabu, dore ko bagenda bakendera buhoro buhoro, kuko imibare iriho igaragaza ko barengaga 20 % mu myaka ijana ishize, ubu bakaba babarirwa muri  5% by’abatuye ibihugu by’Abarabu.

Nyuma y’isomwa ry’ubu butumwa, mu ijwi rye bwite, Papa Benedigito XVI yagize ati “Ndasabira abavuga ururimi rw’Icyarabu bose,  Imana ibahe umugisha”

innocence of muslim

Kaminuza yo mu gihugu cya Filipine mu kurwanya filimi isebya idini ya isilamu

Kaminuza ya leta mu gihugu cya Filipine iragerageza kubuza abanyeshuri kugaragaza filimi isebya idini ya isilamu ari nayo yabaye intandaro y’imyigaragambyo yabaye ahantu henshi hatandukanye igamije kwamagana iyi filimi.

Kuri uyu wa gatanu muri iyo kaminuza hari hateganyijwe filimi imara 14 yiswe “kurenganywa kwa isilamu” nka kimwe mu bice bigize isomo ryo kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’uburenganzira bwo kwisanzura mu kuvuga icyo ushaka.

Ishuri ryigisha ibijyanye n’amategeko muri icyo gihugu ryasabye ko iri somo ryahagarikwa nk’uko uwagombaga gutanga iryo somo profeseri Harry Roque yabitangaje.

Iyi filimi isebya idini ya isilamu cyane cyane Umuhanuzi Muhammad ikaba ari nayo yabaye intandaro y’imyigaragambyo yakwiriye henshi ku isi igamije kuyamagana harimo n’umujyi wa marawi mu gihugu cya filipine utuwe n’umubare munini w’abayoboke b’idini ya isilamu.

handover adper

Ihererekanyabubasha kuri komite icyuye igihe y’itorero ADEPR mu Rwanda

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite ya ADEPR icyuye igihe ndetse na komite nshya y’agateganyo ryabaye kuri uyu wa mbere. Muri uyu muhango, hari hitabiriye abandi bayobozi bakuru muri ADEPR ndetse na bwana Sheikh Saleh HABIMANA umuyobozi w’urwego rushinzwe gukurikirana imiryango ishamikiye ku madini, imitwe ya politiki n’imiryango itari iya leta mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere.

Abayobozi ba ADEPR mu ntara zitandukanye bari babanje guterana mu mpera z’icyumweru gishize maze bashyiraho ubuyobozi bw’agateganyo ari bwo bwahawe ububasha bwo kuyobora no kuvugira ADEPR mu gihe hagitegurwa uburyo hajyaho komite ihoraho.

Bamwe mu bafashe ubuyobozi muri komite nshya, ni Rev.Pasiteri SIBOMANA Jean wasimbuye mugenzi we ucyuye igihe bwana Pasiteri USABWIMANA Samuel aho yashyikirijwe imfunguzo, ibiro n’ibindi bizakoreshwa muri iki gihe cy’inzibacyuho.

Bwana Sheikh Saleh HABIMANA wari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, yasabye abayobozi bashya bahawe inshingano gukemura ibibazo byarangwaga muri ADEPR mbere y’uko komite yariho ihagarikwa burundu.

Umuyobozi mushya wafashe ubuyobozi nawe yatangaje kandi ko bafite inshingano zikomeye zo gukemura amakimbirane akomeye yarangwaga muri iryo torero.

shyaka

Leta yahagaritse Umuyobozi Mukuru wa ADEPR, ADEPR ibitera utwatsi

 

Nyuma y’aho Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB – Rwanda Governace Board) kirukanye ku mwanya w’Umuyobozi akaba n’Umuvugizi w’itorero ry’Abapantekote mu Rwanda, hamwe n’umwungirije, ubuyobozi bw’iri torero bwatangaje ko ubuyobozi bwaryo bugihari nk’uko bwatowe, kuko ngo bwujuje ibisabwa.

Kuri uyu wa 15 Nzeli 2012 hatambutse itangazo ku maradio amwe n’amwe akorera i Kigali rivuga ko Umuvugizi Mukuru wa ADEPR (unafatwa nk’Umuyobozi Mukuru w’itorero) atemewe n’ametegeko, kuko ngo atujuje ibiteganywa n’ingingo ya 27 y’itegeko rigenga imiryango ishingiye ku madini.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Professeur SHYAKA Anasthase ukuriye Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza RGB, yasabye ADEPR gushaka abandi bavugizi bujuje ibisabwa n’amategeko.  Iryo tangazo ariko ntirisobanura ibyo abavugizi bari basanzweho batujuje. Ibi bigisomwa ku maradio ntibyavuzweho rumwe, dore ko Radio Flash yo yasomye iri tangazo mu rubuga rw’ibitekerezo, bikaba byavugishije benshi menshi.

 Bamwe mu batanze ibitekerezo bagize bati:

-         N’aho byari byaratinze

-         Ishyamba si ryeru muri ADEPR

-         Leta yivanze ite mu madini?

-         Ntituzabyemera na gato

-         Naveho n’abandi barye

-         Ese niba yujuje ibisabwa n’idini, ni gute akuweho icyizere n’abataramutoye?

-         N’ibindi n’ibindi

Ubwo IREME.net twanyarukiraga mu Gakinjiro ahari Urusengero Rukuru rwa ADEPR mu Rwanda, abo twahasanze batinye kugira icyo babivugaho ku mpamvu bise izo kutivanga muri Politike. Batatu badusubije  umwe yagize ati “ ibi bintu twabibonye kare, muri twe hari abanyapolitiki binjiriye umuryango w’Imana none bari kuwuburagiza bashaka kuwucamo ibice” Undi ati : “Uyu mugabo nta gihe batamugenzeho, hari byinshi tutazi bibyihishe inyuma, bizwi n’ababikora gusa, itorero ryo rirarengana ntiriri muri ayo matiku”.   Umubyeyi umwe w’umugore yagize ati : “Ni abadayimoni bo mu minsi ya nyuma, biratwereka ko tugomba gusenga cyane”

 

 USABWIMANA Samuel, usanzwe ari Umuvugizi wa ADPER mu RWANDA

Nyuma y’amasaha make iryo tangazo ritangiye gucicikana, Ubuyobozi bwa ADEPR bwasohoye nabwo itangazo bwise ko rigenewe abakristu ba ADEPR, bubasaba gukomeza gahunda zabo mu ituze, kandi rishimangira ko ubuyobozi bw’itorero bukiri bwa bundi. Iryo tangazo ryanyuze ku maradio amwe n’amwe riragira riti:

 

       ITANGAZO RIGENEWE ABAKRISTU BA ADEPR

 

 Tumaze kumva itangazo ryaciye kuri Radio Flash na Radio Rwanda ritanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), rivuga ko Abavugizi ba ADEPR batemewe, turagira ngo dutangarize Abakristu ba ADEPR ibi bikurikira:

1. Abavugizi bombi ba ADEPR batowe n’inteko rusange mu buryo bukurikije amategteko yayo

2. Aba bavugizi kandi bujuje ibisabwa n’ingingo ya 27 y’itegeko rigenga imiryango ishingiye ku idini, ibyo bisabwa ni :

  • Kuba inyangamugayo
  • Kuba afite imyaka y’ubukure
  • Kuba atarahamwe n’icyaha cya Jenoside, ingengabitekerezo yayo no gukurura amacakubiri,
  • Kuba atarakatiwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitarahanagurwa n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurabusembwa

 3. Ubuyobozi bwa ADEPR bukomeje kuvugana n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo cyane cyane RGB, kugira ngo tubereke ko abayobozi ba ADEPR bujuje ibisabwa byose.

4. Turasaba Abakristu gukomeza gusengera Itorero no gukomeza imirimo yabo mu ituze no kwegera abashumba b’amatorero yabo kugira ngo bahabwe ubutumwa bagenewe n’abayobozi bakuru ba ADEPR, Abashumba b’indembo bose N’impuguke, ni ukuvuga Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR (CA).

Abagize Biro ya ADEPR

Rev. Pasteur USABWIMANA Samuel (Sé)

Rev. Pasteur RUTEGAMIHIGO Come Sé)

Rev. Pasteur KAMANZI Callixte (Sé)

Rev. Pasteur RUTAGANIRA Edouard (Sé)

Rev. Pasteur MUNYANKUMBURWA Jean Chrisostome (Sé)

Bwana RUZIBIZA Jean Claude (Sé)

 

Itorero ADEPR ni rimwe mu matorero makuru mu Rwanda kandi afite n’abayoboke benshi. Ryemewe bwa mbere mu mategeko y’u Rwanda mu myaka isaga 80 ishize, mu Iteka ry’Umwami ryo kuwa 30 Nzeli 1930.  Ryagiye ryiyandikisha uko ibihe n’amategeko byahindukaga, bwa nyuma rigaragara mu iteka rya Minisitiri No 079/08.11 ryo kuwa 7 Nyakanga 2010.

Nyuma y’ibi byose hakozwe amatora mu muhezo, hashyirwaho Bureau Nyobozi y’agateganyo ihagarariwe na Pasteur Jean Sibomana, usanzwe ari Umushumba w’Ururembo rwa Byumba.  Hatowe kandi Pasteur Rwagasana Tom nk’Umuvugizi w’Agateganyo Wungirije. Abandi ni Mutaganzwa Viateur Umunyamabagana Mukuru, Madamu Mutuyemariya Christine ushinzwe umutungo, Pasteur Ntibarikure Jean na Nkuranga Aimable. Turacyabakurikiranira iyo bishya bishyira.

 

NJW

Imyigaragambyo irakomeje mu kwamagana Filimi yakozwe isebya idini ya isilamu


Abayoboke benshi b’idini ya isilamu mu bihugu bitandukanye bakomeje kwamagana filimi yakorewe muri leta zunze ubumwe za amerika isebya idini ya isilamu

Mu bihugu bitandukanye, abayoboke ba isilamu barigaragambiriza ahantu hatandukanye harimo za ambasade, ama resitora, mu bigo by’amashuri no mu mihanda.

Abantu bagera kuri batandatu nibo bivugwa ko bamaze kugwa mu mirwano mu misiri, tuniziya, libani na sudani ubwo polisi yo muri ibi bihugu yarwanaga n’abigaragambyaga mu buryo bwo kurinda inyungu za leta zunze ubumwe za Amerika muri ibyo bihugu.

Leta zunze ubumwe za Amerika kandi zohereje ingabo kurinda ambasade zazo zibarizwa mu bihugu bya libiya na yemeni.

imyigaragambo ikomeye yabaye nyuma y’amasengesho yo ku wa gatanu ubwo abayoboke benshi b’idini ya isilamu bahuriraga hamwe mu kunenga iki gikorwa bavuga ko leta zunze ubumwe za amerika ishyigikira ibisebo bikorerwa idini ya isilamu kubera ko abenshi mu batuye amerika ari abakirisitu.

ahantu hatandukanye habera iyi myigaragambo harimo: umujyi wa jos muri nijeria, polisi yagerageje guhangana n’abigaragambya mu gihugu cya misiri mu majyepfo y’umurwa mukuru cairo.  Mu murwa mukuru khartoum w’igihugu cya sudani abarinda umutekano wa ambasade ya leta zunze ubumwe za amerika muri icyo gihugu barashe hejuru bihanangiriza abari baje kwigaragambiriza ahongaho.

Mu gihugu cya tuniziya, abigaragambya batwitse amamodoka banatwika ishuri rya amerika riri muri icyo gihugu. ubwo bananirwaga kugera kuri ambasade ya amerika, muri libani abigaragambya batwitse resitora y’abanyamerika yakoreraga muri icyo gihugu.

mu mujyi wa washington muri leta zunze ubumwe za amerika perezida Obama yakiriye imirambo ine y’abakozi ba amerika baguye mu bwicanyi bwabereye I benghazi.

Perezida obama ati “ubwitange bwabo ntibuzibagirana. Tuzaharanira ko ababavukije ubuzima bagezwa imbere y’ubutabera kandi tuzakomeza kurinda ubusugi bw’imibanire y’igihugu cyacu n’ibindi bihugu”.

leta zunze ubumwe za amerika zikomeje gukaza umutekano mu kurinda ibikorwa byazo cyane cyane aho imyigaragambo ikomeje gufata indi ntera.