Karegeya Mourning

Mu muhango wo guherekeza mu cyubahiro Colonel Patrick Karegeya washyinguwe mu irimbi Fourways i Johannesbourg muri Afurika y’Epfo, havuzwe amagambo y’akababaro, avuga ibigwi n’ubutwari bya Nyakwigendera, umuryango we wo ntiwibujije kugaragaza ko uretse intimba bafite, bifuriza uwabahekuye kuzishyurwa ibyo yakoze.

Colonel Patrick Karegeya yashyinguwe nyuma y’iminsi 20 atabarutse. Bamwe mu bafashe ijambo bo mu muryango we bafite uko bamwibuka. David Batega, mwishywa wa Karegeya yagize ati: “Mbuze Data, mbuze inshuti, mbuze umuntu wamberaga icyitegererezo. Kimwe mu byo namwigiyeho ni ukuba umubyeyi, umupapa mwiza.”

Imfura ya Colonel Karegeya, Portia Karegeya yagerageje kuganza amarira ye ariko biranga, ikiniga kiba cyose. Yavuze ko Afurika y’Epfo ihindutse mu rugo /iwabo ha kabiri (second home).

Umuhererezi wa Karegeya, Elvis Karegeya mu marira menshi yagize ati: “Hari hashize imyaka itatu ntarongera guhura na Data, none dore uburyo twongeye guhuramo… Biranshenguye cyane, ariko na none bimbereye imbarutso yo kuzahora nibuka uwo ngomba kuba we, uwo nifuza kuba we, n’icyo nzaba cyo”.

Colonel-Karegeya and Elvis KaregeyaCol Patrick Karegeya na bucura bwe Elvis Karegeya (akiri muto)

Madame Leah Karegeya mu gahinda kenshi n’igishyika yakoresheje imvugo iremereye idaca ku ruhande, ubwo yagiraga ati: “Uwaba ari intasi y’u Rwanda hano, agende ababwire baterwe ipfunwe n’ibyo bakoze, kandi bakorwe n’isoni n’kimwaro ko tubashije gukora uyu muhango wo guha Karegeya icyubahiro kimukwiye”

“Amaraso y’umugabo wanjye azababuze gusinzira” – Leah Karegeya

Mu butumwa Madamu Leah Karegeya yari yageneye abunamiye umugabo we i Kampala muri Uganda iminsi mike mbere y’uko ashyingurwa, yagize ati: “Amaraso y’umugabo wanjye azabe ikiringiti n’amashuka byo gutwikira abateguye bakanashyirisha mu bikorwa iyicwa rye … Amaraso y’umugabo wanjye azabuze gusinzira, ababere inzozi mbi mu gitondo ku manywa na nijoro, bityo umunsi umwe bazaryozwe ikibi bakoze.”

Madamu Karegeya yavuze ko umugabo we yarwanaga intambara y’ubutabera, kandi atashoboraga gusubira inyuma mu gihe arwanira ukuri. Yokomeje agira ati: “Nk’uko bigenda no mu zindi ngo, byarashobokaga ko hari ibyo tutumvikanaho, ariko sinari bwigere ndota ko habaho umugabo mwiza nka Karegeya.” Ubutumwa bwa Leah Karegeya muri Uganda bwasomwe na Brenda Mugambwa, umwe mu bagize umuryango wabo.

N’ubwo abafite ijambo riruta ayandi mu gihugu (Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’intebe, Umuvugizi wa Leta, na Minisitiri w’Ingabo) bafite ibyo batangaje ku rupfu rwa Colonel Karegeya, ntibigeze berura ngo bavuge ko u Rwanda rufite cyangwa rudafite uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo wahoze akuriye ubutasi. Ambasaderi Vincent Karega uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo yavuze ko nta ruhare u Rwanda rubifitemo. Imitwe ya politiki itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yemeza ko nta shiti iki gikorwa cyakozwe na Leta y’u Rwanda.

 

Umutekano wari urinzwe mu buryo bukomeye cyane, ubwo Col. Karegeya yashyingurwaga

Imodoka zisaga icumi z’Ishami ryihariye rya Polisi rishinzwe kugenzura imyitwarire idasanzwe (SAPS tactical reaction unit), zari iparitse hanze y’ahabereye umuhango wo guherekeza Col. Karegeya.

Gukaza umutekano byakozwe na Leta ya Afurika y’Epfo, hirindwa ikindi kibazo cyavuka mu ishyingurwa rye, ahahuriye abashoboraga guhutazwa, nka Gen Kayumba Nyamwasa warokotse ubugira kabiri mu mwaka w’2010.

Security on Karegeya Security on Karegeya Burial Security on Karegeya's burial

Colonel Patrick Karegeya yakoreye  u Rwanda nk’ukuriye urwego rw’ubutasi bwo hanze y’igihugu, kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu w’2004. Yahunze u Rwanda mu mwaka w’2007, ubuhungiro yari abumazemo imyaka itandatu. Yiciwe muri Hotel kuwa 31 Ukuboza 2013, anigishijwe imigozi. Leta ya Afurika y’Epfo yatangiye iperereza, rikomeje gukorwa mu ibanga rikomeye.

Source:

Izindi nkuru bifitanye isano:

* VIDEO: Agahinda kenshi mu ishyingurwa rya Col. Karegeya

* Ex-Rwandan spymaster was murdered, says South African police

* Iyicwa rya Col Karegeya ryaciye igikuba mu mpunzi z’Abanyarwanda

 

NTWALI John Williams
www.ireme.net

 

Hamaze gutangwa ibitekerezo 9

  1. muhoza alice says:

    Imana imuhe iruhuko ridashira kandi vuba bidatinze ukuri kuzajya ahagaragara kandi umuryango we wihangane Imana irikumwe namwe

  2. ardon says:

    yewe kur’iy’isi yacu, ni danger ariko twese tuzapha ariko ikibabaje nuko abantu batubaha abandi , kandi akenshi baba baziranye kuri byinshi.

  3. Fils Kanamugire says:

    Muhumure igihe kigiye kugera kugira ngo uwicishije inkota nawe imusogote. Ngaha aho nibereye!

  4. umucyo says:

    Ababyeyi bari bakwiye kwirinda guhemuka kuko bagirira nabi abana babo pe urabona uyu mwana umubabaro afite? Imana ibahe kwihangana bana mwebwe na mama wanyu kandi mujye musenga cyane Imana imara umubabaro

  5. Johnny says:

    uyu mugore ko mbona ar umurakare ra,ndabyemeye koko umugore w’igeshi nawe aba igeshi

  6. mweusi says:

    Ibi bintu ni danger

Andika hano hasi utange igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru