Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2012, Urukiko rw’ubucuruzi rwasomye urubanza rw’umuhanzi Cecile Kayirebwa n’amaradiyo yareze gukoresha ibihangano bye mu buryo butemewe n’amategeko, hatsindwa amaradiyo abiri, habura ibimenyetso bifatika ku yandi maradio ane.

Mu mvugo y’abacamanza habaho “Gutsindagurana”  iyo ababuranyi batabashije gutsindira byose mu byo baburana, kandi na none ntibatsindwe kuri byose mu byo baburanywa.

Kay

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi Cecile Kayirebwa uba mu gihugu cy’u Bubiligi yaburanye uru rubanza adahari, ahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko. Mu kirego cye yareze ama Radio atandatu yo mu Rwanda gukoresha ibihangano bye ku buryo bunyuranye n’amategeko, kuko ngo ibyo bitangazamakuru bitabiherewe uburenganzira n’umuhanzi.

Mu maradio atandatu yarezwe, Radio Rwanda na Radio Isango Star nizo zatsinzwe mu rubanza rwa Kayirebwa, cyakora ibihano zahawe biri hasi y’ibyo Kayirebwa yasabaga,kuko azishyurwa amafaranga make ku yo yasabaga buri gitangazamakuru,

 Ibitangazamakuru byahamwe n’icyaha

 ORINFOR yasabirwaga n’urega kwishyura miliyoni 90, ariko Urukiko rwemeje ko izishyura Kayirebwa  amafaranga miliyoni esheshatu z’indishyi n’ibihumbi Magana atatu yo kwishyura umwunganizi we, yose hamwe ni 6 300 000 Frw. Impamvu nyoroshyacyaha kuri ORINFOR ni ukuba ibihangano bya Cecile Kayirebwa bitarakoreshejwe mu nyungu zigamije ubucuruzi.

Radio ISANGO Star yategetswe n’Urukiko rw’Ubucuruzi kwishyura uyu muhanzi amafaranga miliyoni ebyiri z’indishyi n’ibihumbi Magana atatu by’umwunganizi we.

 Ibitangazamakuru bitahamwe n’icyaha

 Radio CONTACT FM, ku ruhande rwayo byagaragaye ko yari ifite uburenganzira bwo gukoresha ibihangano bya Cecile Kayirebwa. Urukiko rwategetse Cecile Kayirebwa kwishyura CONTACT FM ifaranga rimwe nk’uko byasabwe n’iyi Radio mu gihe byari kugaragara ko Kayirebwa  yayishoye mu manza z’amahugu.

Radio FLASH FM, nta bimenyetso bifatika biyihamya icyaha, kubw’izo mpamvu Urukiko rwategetse Kayirebwa kuzishyura iyi Radio amafaranga ibihumbi Magana atanu arimo 200  000 Frw y’indishyi na 300 000 Frw y’umwunganizi.

Radio Voice of Africa, nta bimenyetso bifatika biyihamya icyaha, Kayirebwa yategetswe n’Urukiko kuzishyura iyi Radio amafaranga ibihumbi Magana atanu arimo ay’indishyi n’ay’umwunganizi.

CITY Radio, nayo nta bimenyetso bifatika biyihamya icyaha, Kayirebwa yategetswe  kuzayishyura amafaranga ibihumbi Magana atanu arimo ay’indishyi n’ay’umwunganizi.

Kuri aya maradio yigenga Umuhanzi Cecile Kayirebwa yari yasabye Urukiko indishyi ingana na miliyoni mirongo itatu n’ebyiri kuri buri imwe. Utanyuzwe n’imyanzuro y’Urukiko afite iminsi mirongo itatu yo kujurira, bitakorwa imyanzuro ikaba ntakuka.

Incamake ku buzima bwa Cecile Kayirebwa

Kayirebwa ni umuhanzi w’Umunyarwandakazi ubimazemo igihe, kandi wabigize umwuga igihe kitari gito. Yavutse mu mwaka w’1946, avuka ari ubuheta mu bana 12.

46

Yarubatse, abayara abana babiri, cyakora uwo bashakanye ntakiriho.

Amashuri abanza yayize kuri Lycee Notre Dame de Citeaux aho bita kuri EPA, ayisumbuye ayiga ku Karubanda mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Kayirebwa yasohoye indirimbo nyinshi, zirimo izo yihimbiye ku giti cye n’izo yasubiyemo mu nyarwanda zo ha mbere zibutsaga amateka n’umuco nyarwanda.

CecileKayirebwa

Magingo aya , Kayirebwa afite imyaka 67 y’amavuko. Igihe kinini yakimaze aba ahanze, nyuma y’umwaka w’1990.

NTWALI John Williams

www.ireme.net

 

 

Hamaze gutangwa ibitekerezo 16

  1. I stumbled upon this via Bing. This web site appears fantastic.

  2. many thanks, it’s simply accessible and has countless good ideas and tips. the primary of my 2 favorite options are the pages where they’ll begin with an item or a handful of things that function inspiration for any space, then detail how the house owner used those things to form a novel and well-styled house.
    Online affiliates are alternative net sites that refer their own customers to a different business’s web site…go through a lot of at howtomakemoneywithaffiliate.blogspot.com

  3. edith says:

    uru rubanza ndabona rudasobanutse

Andika hano hasi utange igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru