Abarwanyi ba Al-Shabab batakaje ikibuga cy’indege

Nyuma y’umunsi umwe ingabo za Letaya Somalia zibifashijwemo n’iza Afurika Yunze Ubumwe  AMISOM zitangiye kwinjira mu mujyi wa Kismayo, ubu noneho Leta ya Somalia iratangaza ko n’ikibuga cy’indege kitakiri mu maboko ya Al Shabab.

Umutwe Al Shabab w’abarwanyi bakomeye ku mahame akaze y’idini ya Islam umaze imyaka itari mike uburabuza Leta ya Somalia, ndetse mu mezi yashize niwo wagenzuraga igice kinini cy’igihugu. Kuva ariko aho ingabo za AMISO M zongerewe ingufu na Kenya ikazunganira, hamaze kwigarurirwa twinshi mu duce twari twarafashwe na Al Shabab.

Umujyi wa Kismayo ubarizwamo kimwe mu byambu bikomeye bya Somalia wafatwaga nk’icyicaro gikuru cya Al Shabab ishinjwa gukorana na Al Quaeda.

Kuba aba barwanyi bawutakaje bakanatakaza ikibuga cy’indege na zimwe mu nyubako za Leta, ni kimwe mu bimenyetso byo gutsindwa kwa Al Shabab nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Perezida w’inzibacyuho wa Somalia.

Ku ruhande rwa Al Shabab, Umuvugizi wayo we aratangaza ko ibyo bakoze ari ugusubira inyuma gato ngo bagushe mu gico ingabo za Leta ya Somalia n’iza AMISOM. Ingabo za Al Shabab zisigaye zikorehsa intambara ya kinyeshyamba no kunyanyagira henshi, mu rwego rwo kugorana mu rugamba zimazemo igihe kitari gito.

1 Comment on Abarwanyi ba Al-Shabab batakaje ikibuga cy’indege

  1. It’s truly a wonderful and helpful piece of information. I’m happy that you simply shared this useful information with us. Please keep us up to date such as this. Thanks for sharing.

Leave a comment

Your email address will not be published.

*